NTIMUKISHUSHANYE N’ABIKI GIHE Abantu benshi muri iki gihe bavuga ko ibyo bakora byose, ibyo bavuga byose ko ntacyo bitwaye ko icya mbere ari uko nta mutima ugucira urubanza kandi ukaba waremeye Yesu nk’Umukiza. Iki ni ikinyoma satani yashyize mu bakristo kugirango bakomeze bibeshye ko babambanywe na Kristo nyamara batarareka iruba rya kamere (Abagalatiya 5:24)
Kandi ntimwishushanye n’abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize
imitima mishya, kugirango mumenye ibyo Imana ishaka, aribyo byiza kandi
bitunganye rwose….., ndababwira umuntu wese muri mwe mbwirijwe n’ubuntu
nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana
yagereye umuntu wese kwizera "Abaroma 12:2-3".
Don’t copy the behavior and customs of this world, but let God transform you into a new person by changing the way you think. Then you will learn to know God’s will for you, which is good and pleasing and perfect.
Nshuti benedata ntimugafate imibereho y’Abataramenya uko IMANA ishaka ko bakwiriye kubaho ngo nawe wamenye IMANA ukore nkabo, ahubwo emera Umwuka w’IMANA n'ubushacye bwayo, n’imabaraga ya Kristo bigukoreshe kandi bikwereke igikorwa gikwiriye cyose cyo gucyiranuka ukwiriye gukora; emera ko ntacyo ushoboye hanyuma uhe umwanya Umwami wawe agushoboze buri gikorwa cyose n’ibyo gucyiranuka byose. Hanyuma ukore imirimo myiza ishimwa n’ IMANA.
Ibyo Byose dore uburyo wabigeraho; ijambo ry’IMANA ritanga inama dusomera hamwe mu Abagalatiya Igice cya 5:24
Iyi mvugo “ab’iki gihe” ntago ari imvugo yaje vuba, ahubwo ni imvugo
isanzwe nkúko bavuga ngo nta ngoma itagira ab'úbu, ikaba ahanini ivugwa
batavuga igihe cy'amasaha cyangwa iminsi gusa ahubwo banavuga ab'íki gihe nk'abantu badakurikiza umuco, ibyigenge, abananiranye cyangwa se
abitwara uko bidakwiye, akaba ariyo mpamvu Pawulo yavugaga ko mumibereho ya gikiristo bakwiye kudashaka gusa n'abo b'íki gihe, cyangwa gukora nk’ibitari ibya Gikiristo.
Mu by'ukuri aya ni amagambo Pawulo intumwa yandikiye itorero ry'abaroma, nk’uko yayahaye umutwe ugira uti “imirimo ikwiriye imibereho ya
Gikiristo”, byari bikwiriye ko umuntu wese muri rusange ayagira nkáye bwite, kuko hari byinshi usanga bikorwa ariko ugasanga bikozwe ari
ukwigana andi mahanga, nyamara bitari bikwiye umuntu wubaha Imana
tugendeye ku ndanga gaciro zacu, by'umwihariko nk'iwacu i Rwanda, twatanga ubusobanuro n'ingero zamwe mu magambo yavugaga :
Kutishushanya: Ni ukutifata nk'abo utari bo cyangwa udashobora kuzaba bo, kwigaragaza uko utari, kwiyambika indi shusho itari iyawe.
Kwishushanya n'ab'iki gihe: Gukora ibyo abagomera
Imana bakora, kwica indanga gaciro z'Abana b'Ímana, ukigaragaza nk'Ukorera
Satani nyamara witirirwa izina ry'Ímana.
Kumenya ibyo Imana ishaka: aha bidusaba kubanza
gusaka Imana twe ubwacu noneho nayo ikatwiyereka ndetse ikatwigisha ibyo
ishaka kuko ivuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete
bazambona.
Guhinduka: Ukurikije amateka y'abantu benshi twagiye
tuvukira mu bujiji no kutamenya Imana ariko birakwiye ko abantu b'Imana
bahinduka rwose bakava mu byaha n'Imihango bya kera, ari byo bya
gipagani bakagarukira Imana yo mu ijuru,
Kugira umutima mushya: Iyo umuntu ahindutse akareka
ibyaha aba abaye icyaremwe gishya, ibya cyera bibi bikarangira, bityo umutima ugira ubuzima bushya.
Imana ni i Yera kandi ishaka ko abantu bayo bera kugirango
izabishyire batariho ikizinga cy'ibyaha, niyo mpamvu twese hamwe
dukwiriye kugira imitima izinutswe ibyaha kandi itararikira ibidahesha Imana icyubahiro, ahubwo amategeko yayo abe ariyo twibwira ku manywa na nijoro "Zaburi 1:1-3"
0 Comments