Intego n'Inshingano bya: Kumva no Kumvira Birakiza

 Murakaza neza kuri uru rubuga rwa KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA!

Turi umuryango w’abakunda IMANA muri YESU KRISTO Umucunguzi wacu, twiyemeje gukwirakwiza ubutumwa bwiza no gufasha abantu bose kugira ubuzima buhuje n’ugushaka kw’IMANA.

Twizera ko Kumva no Kumvira Ijambo ry’Imana ari byo bizana agakiza no kugira Amahoro yo mu mutima—kuko "abumvise ijambo ry'Imana kandi bakaryitondera" barahirwa (Luka 11:28).

Bibiliya yigisha ko kumvira Imana bihesha imigisha, naho kutayumvira bigatuma umuntu agira imibereho iruhije yuzuye umwijima. Mu Gutegeka kwa Kabiri 28:1-14, Imana isezeranya imigisha yose abazayumvira, ariko mu mirongo ya 15-65, hatanga ingaruka mbi cyane ku batayumvira.

Imana iravuga iti: "Nugira umwete wo kumvira ijwi ry’Uwiteka IMANA yawe, nokwitondera amategeko yayo yose Igutegeka uyu munsi, Uwiteka IMANA yawe azaguha guhirwa mubyo Ukora byose, gusumbishwa amahanga yose yo mu isi." Gutegeka kwa Kabiri 28:1

Ariko nanone, IMANA iraburira iti: "Ariko nutumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko yayo yose n’amateka yayo igutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho." Gutegeka kwa Kabiri 28:15

Ku rubuga rwacu, uhasanga:

- Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya

- Amasengesho n’amasomo yo gukura mu bya Mwuka.

- Ubuhamya bw’abagiriwe ubuntu n’IMANA.

-Amafoto n’amashusho y’ibikorwa byacu

-Uburyo ushobora kwifatanya natwe mu murimo w’ivugabutumwa.

Ubutumwa bwiza ni impano yagenewe buri wese. Tugufasha kubona urumuri, urukundo n’ukuri kw’IMANA kugira ngo ubuzima bwawe buhinduke.

Murakaza Neza, kandi IMANA ibahe umugisha mubyo mukorera hano mu isi birimo gucyiranuka!

"KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA – Hearing and Obeisance Heals"

Powered by: Genius Empire