KWIBUKA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Incuro ya 31
UBUTUMWA BW’IHUMURE N’ICYIZERE
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Turibuka, tuzirikana abacu bishwe bazira uko baremwe. Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukibuka abarenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro mu minsi 100 gusa.
KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA dukomeje kuzirikana no gusenga, duhamagarira buri wese kubaho yubaha kandi yubahisha Imana Umuremyi. Ibyo ni byo bizadufasha kurwanya ikibi, guharanira ukuri n’ubutabera, tugera kuri ya ntego ya “Never Again GENOCIDE.”
Twibuka dutekereza ku mibabaro, ariko tunizera ejo hazaza dufite ukwizera mu mitima yacu.
📖 “Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.” Zaburi 23:4
Twizera ko nubwo twanyuze mu bihe bikomeye, Imana itigeze idutererana. Iyo twumva kandi tukumvira, Niyo idukiza.
Turahamagarirwa gukomeza urugendo rw’ubwiyunge n’urukundo, kuko ari byo bizubaka u Rwanda rudaheza, rufite indangagaciro z’ineza, ukuri n’ubumuntu.
📖 “Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.” Abaroma 12:17-21
📖 “iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana” 2 Abakorinto 1:4
KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA, turasenga dufatanyije n’Abanyarwanda bose: Kwibuka abacu, dubasabira amahoro no gukomera bitangwa n’IMANA ku mitima ifite intimba, turasabira igihugu cyacu gukomeza kuba isoko y’Amahoro, Urukundo n’Ubumwe n'Ubutwari.
Twibuke, kandi dusabane n’Imana mu mitima yacu, twiyubake, dukomeze kuboha Umurunga w'Ubumwe dufatanye kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
BIHIBINDI DANIEL
0 Comments