INKOMOKO, INSHINGANO N’ICYEREKEZO CYA “KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA”
Umuyobozi n’Inkomoko y’Umuryango
Uwashinze KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA
Umuryango KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA washinzwe ku wa 16 Gashyantare 2020 na BIHIBINDI Daniel, nyuma yo guhamagarwa n’Imana biciye muri Mwuka Wera. Daniel yumviye iyo mbaraga kugira ngo akoreshwe n'Umukiza Umukiza kuko yabonaga abantu benshi bavuga ko bakijijwe, ariko ubuzima bwabo ntibugaragaza ko bakunda Imana mu by’ukuri.
“Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye.” — Yohana 14:15
Daniel yabonaga abantu benshi batitaye ku Muremyi wabo, ahubwo babaho nk’abigenga, batitaye ku Ijwi rye, nk'aho batigeze baremwa.
“Usubira inyuma mu mutima azahazwa n'ibyo akurikiye” — Imigani 14:14
Intumbero (Vision)
Guhindura abantu bose bo ku isi, bakabaho bumvira Imana kandi bayobowe n’Ijwi ry’Umwuka Wera.
“Kuko bose bayoborwa n’Umwuka w’Imana ari bo bana b’Imana.” — Abaroma 8:14
Inshingano z’Umuryango (Mission)
Kwigisha abantu kumva no kumvira Ijambo ry’Imana, no kubatoza kubaho bayoborwa n’Ijwi rya Mwuka Wera, mu rukundo no mu byizerwa.
“Mube abakozi b’ijambo, ntimube abumva bonyine, mwishuka.” — Yakobo 1:22
“Ibyo byose byumvikanisha ko gukunda Imana ari uko twitondera amategeko yayo. Kandi amategeko yayo si umutwaro.” — 1 Yohana 5:3
Gahunda yo Guhindura Buri Muntu (Transformation Plan)
1. Kwigisha Ijambo ry’Imana mu kuri
“Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo w’inzira yanjye.” — Zaburi 119:105
2. Kumvira Umwuka Wera
“Ariko Umufasha, ni we Mwuka Wera, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzababwira byose, kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose.” — Yohana 14:26
3. Kubaho mu rukundo rugaragazwa no kumvira
“Uramenye ko iyo umuntu akunda Imana, azwi na yo.” — 1 Abakorinto 8:3
“Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.” — 1 Yohana 4:19
4. Ubuhamya, Amasengesho n’Ubufasha
“Musabirane kugira ngo mukizwe.” — Yakobo 5:16
“Umuntu wese n’atange nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atabitewe n’agahato cyangwa umubabaro, kuko Imana ikunda utanga yishimye.” — 2 Abakorinto 9:7
Uruhare rwa Buri Muntu
“Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, ndinjira iwe dusangire, njye kumwe na we na we kumwe nanjye.” — Ibyahishuwe 3:20
“Ariko tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.” — Ibyakozwe 5:29
0 Comments