🌟 GUTINYUKA GUSABA IBIRENZE
“Urugero Nyakuri rwo Kwiringira Umuremyi”
Kwizera nyakuri ni ugusaba ibirenze ibigaragara nk’ibishoboka. Si ukwishingikiriza ku bushobozi bwacu, ahubwo ni ukwiringira ko Imana ishoboye byose, n'ibyo abantu babona nk’inzozi bumva rwose ko bidashoboka.
— Abefeso 3:20
Iyo dufite ukwizera nyako mu mibereho yacu, dusasaba ibintu byo ku rwego runini, twizeye ko Uwiteka ari Uwatwemereye kudusubiza muri byose, kandi ko nta na kimwe kimunanira.
— 2 Abami 13:18-19
Gusaba ibirenze ni ugushyira mu bikorwa ukwizera Nyakuri kuri muri wowe. Ni uguhamya ko Umuremyi ariwe wenyine ukubeshaho; Si amagambo gusa, ahubwo ni igikorwa cy'umutima wuzuye icyizere ko Uwiteka ari Imana itureberera. Igihamya gishimangira Urukundo rwayo; ni ukuba yaremeye gutanga Umwana kuba incungu yo gucyiranirwa kwacu. Uwemeye ku guha Umwana, ntabwo yakwirengagiza kubigukwiriye Byose.
— Mariko 11:24
Menya ko iby’umwuka bishingiye ku kwiringira, si ku byo tubonesh'amaso yacu. Ni ukwizera udashidikanya. N’iyo waba nta kimenyetso ubona, ugahamya nkuko Eliya yahamije ko Imvura iragwa ariko nta gicu abona mu kirere.
"Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y'impangukano.” 1Abami 18:41-46
Kwizera kwacu guhamye kutarimo gucyiranirwa(ibyaha) niko guhindura byose kugera no kubyitwa bidashoboka.
"Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri." — Abaheburayo 11:1
Uwiteka ahora yiteguye kuduha byinshi kuruta ibyo twasabye cyangwa twatekereje. Ntidukwiriye kugira gushidikanya mu gihe dupfukamye dusaba ibyo dukeneye; dukwiriye gutinyuka tugasaba ibiri ku rwego ruhagije. Umukiza wacu yiteguye kudusubiza.
— Matayo 7:9-11
🕊 Nshuti Tuzirikane ko
Wowe ukeneye igitangaza?
Saba ibirenze. Imana ntigira ibyo itinya. Ntacyiyikanga cyangwa ngo ihungabane yibaza aho ikura ibyo uyisabye; Ahubwo ihora yiteguye kutwereka ko ari Imana y'Ubushobozi bwinshi.
🎁 GUSABA IBIRENZE = KWIZERA IBIRENZE + KWIRINGIRA UMUREMYI
0 Comments