IKIGISHO: Uburyo bwo Kubungabunga Ubuzima Bwacu
I. NAKORA IKI?😔:
UBWACU NI TWE TWANGIZA UBUZIMA BWACU
Imana yaduhaye ubuzima nk’impano y’agaciro, ariko kenshi twe ubwacu turabwangiza. Imibereho yacu ikwiriye kugaragaza urukundo dukunda Umuremyi wacu.
Hakwiriye kubaho itandukaniro hagati yacu n'ibindi biremwa rigaragaza ko dusobanukiwe ineza y'Umukiza wacu. Ntidukwiriye kubaho uko twishakiye. Urubanza ruzagera kuri buri wese utaritaye kuri we ubwe.
- Kutazirikana agaciro k’ubuzima: Kurya ibiryo bidafite umumaro kenshi bitewe no gukurikira Uburyohe bwo mu gihe gito.
Ni Abantu benshi babayeho bicuza byaratewe no kudatsinda irari. Abandi barya ibyangiza umubiri wabo mu gihe bari mu bandi; birinda kuvugwa mu buryo bubatera imfunwe. Kwirinda nitwe ubwacu bireba, kurengera ubuzima bwacu ntawe tubikora tudasabye uburenganzira. Kubyitaho ni uburyo bundi bwiza bwo kwitegurira kubana na Mwuka neza. - Kwibera mu byishimo by’ako kanya: Hari benshi bumva bahaza inda cyangwa bakarira gushimisha abo bari kumwe; bakirengagiza ku ngaruka bazahura nazo zizanywe no kutirinda.
- Kwibagirwa ahazaza: Igihe kinini ntitwibuka ko ubuzima buzaza bushingira ku byo turya n’uko twitwara uyu munsi. Umuntu afite inshingano ya buri munsi yo kwibuka ko ar'ibyo arya; mu guhitamo ibyo urya bikwiriye gusanishwa n'uko wifiza kuba uri mu kanya kagiye gukurikiraho cyangwa ejo hazaza.
📖 Bibiliya iti: Abefeso 5:15 — “Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge.”
II. INDWARA ZITERWA N’IMIRIRE MIBI
Hari indyo abantu bakunda kurya muri iki gihe, ariko inyinshi yewe hafi ya zose, ziryoheye ijisho n'akanwa ariko zifite ingaruka mbi ku mubiri, yewe ari kirimbuzi:
1. Kurya ifiriti (ibirayi bikaranzwe)
- Ibi bitera cholesterol mbi igafata mu mitsi; ibi bikagira ingaruka ku ugutembera nabi kw'amaraso, ibyo bigatera indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
- Uwimenyereza agakaranze bimutera kubyibuha cyane kuko birimo calories nyinshi. Kubyibuha bijyana umuntu mu byago by'indwara nyinshi.Kwitwararika kuri ibi ni ingenzi cyane.
2. Kurya inyama(red meat zaba zokejwe cyangwa zitetswe)
- Byongera ibyago byo kurwara cancer y’igifu cyangwa indwara z’imitsi.
- Inyama zokejwe zo rwose cyane usanga zibonekamo carcinogens zishobora kwangiza uturemangingo tw'umubiri ku muntu uziriye.
3. Kurya ibisuguti, imigati, biscuit, shikarete, bombos, keke n’amandazi...
- Birimo isukari nyinshi, bigatera ibyago byo kurwara diyabete n’umubyibuho ukabije tutibagiwe n'iyangirika ry'ibice by'akanwa cyane amenyo.
- Bituma umubiri utagifite ubushobozi bwo gucunga isukari neza.
4. Kunywa imitobe cyangwa soda n’ibindi binyobwa byongera isukari cyane ibiva mu nganda.
- Byongera ibiro vuba cyane.
- Bitera kubura imbaraga — sugar spikes na crashes bigatuma wumva unaniwe. Ikindi ni uko biganisha ku byago byo kwiyongera kw'isukari mu mubiri.
5. Kurya ibiryo bidafite isuku (ibiryo byo bicururizwa ku nzira mbese mu muhanda bitabitswe neza)
- Bitera indwara zo munda (diarrhea, inzoka, n'izindi).
- Bishobora guteza ibibazo bikomeye by’umwijima n’impyiko.
📖 Bibiliya: Imigani 23:20‑21; 1 Abakorinto 10:31
1) Imigani23:20.
Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga,No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama. 21.Kuko umusinzi n'umunyandanini bazakena,Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara. 22.Umvira so wakubyaye,Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.23.Gura ukuri ntuguranure,Gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga.
2)1 Abakorinto 10:31.
31.Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.
III. INAMA KU MIRIRE MYIZA
Imana yaduhaye ibiribwa bifite umumaro bikwiye kubungabungwa:
- Kurya imboga n’imbuto buri munsi: zifasha umubiri guhangana n’indwara. Benshi banga gukoresha ifunguro nk'iri bidatewe n'ubukene ahubwo babitewe n'irari no kudaha agaciro Ubuzima bwabo. Ifunguro ryose ugiye gushyira mu mubiri wawe ujye uzirikana ibyiza cyangwa ibibi rishobora kukugezaho.
- Kurya ibishyimbo, ibinyampeke n’amafi: birimo proteyine nziza kandi ntabwo bifite cholesterol mbi.
- Kugabanya ifiriti n’inyama cyangwa ukabireka burundu: Ushobora gukoresha ibisimbura ibi biribwa nk'inyama ukazisimbuza TOFU(ubu rimaze kumenya gutegurwa na benshi) cyangwa niba kureka inyama n'ifiriti inama ni uko wahitamo kubiteka mu buryo butarimo amavuta menshi.
- Kunywa amazi menshi: Uretse kuba benshi amazi bazi kuyakoresha buri gitondo inyuma ku mubiri wabo; ariko ikintu cyiza kurusha ibyo byose ni ukashyira imbere muri wowe(kuyanywa) impamvu nziza ni uko asukura umubiri akagira n'ibyiza byinshi mu mubiri w'Umuntu.
- Gufata amafunguro ku gihe:Nubwo gacye cyane bigira Umumaro kwiyiriza ariko buri wese agirwa inama yo kwirinda ngo yifate yiyiciahe inzara. Ntabwo bikwiriye; buri wese aragirwa inama yo kurya kandi akarya ibimwubakira umubiri.
📖 Bibiliya: Daniyeli 1:12,15 — Imyitwarire y'amahitamo meza ya Daniyeli i bwami mu bakomeye kandi yemererwa gufata icyo ashaka cyiza cyose ku buryoheye yifuzaga; yatekereje ku mushyikirano yifuza kujya agirana n'umwami we ahitamo kwerura aravuga ati:
12.“Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa,
13.uzabone gusuzuma mu maso hacu n'ah'abandi basore barya ku byo kurya by'umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”
14.Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.
15. Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by'umwami.
IV. UKO UMUNTU YAKWITWARA IYO AHUYE N’INGARUKA
Iyo umuntu amaze kurwara indwara zituruka ku mirire mibi:
- Ahindura uburyo bwo kurya, akareka ibiryo bimutera ingaruka.
- Ushobora kandi gufata gahunda yo gukora sport buri munsi (kugenda n’amaguru, koga, gusiganwa buhoro,...).
- Ni byiza kwegera Ibitaro cyangwa gushaka inama kwa muganga.
- Gusenga no kwegurira Umukiza imibereho yawe; ugasenga Imana ikakongerera imbaraga.
V. INAMA KU MUNTU WABYIBUSHYE CYANE
Umubyibuho ukabije (obesity) ni ikibazo gikomeye, ariko gishobora gukemuka:
- Itsinzi ibonerwa mu guhindura uburyo wafataga amafunguro cyane nko kugabanya ibiryo birimo amavuta n’isukari.
- Gushyiraho gahunda ihamye yo gukora imyitozo buri munsi.
- Kwiyemeza kureka soda n’inzoga n'ibindi...
- Gufata igihe ugashyira mubikorwa inama uhawe; ntubikore gacye ngo uhite wifiza impinduka bisaba kwihangana no kutihutira kubona impinduka mu gihe gito.
📖 Bibiliya: Imigani 23:2; Abagalatiya 5:22‑23 — 2.Niba uzi yuko uri umunyandanini, Wifatira icyuma ku muhogo wawe. 3.Ntiwishinge ibyo kurya bye biryoshye,Kuko bishukana. Kwifata ku byifuzo ni imbuto z’Umwuka kandi zitugirira Umumaro.
VI. ICYIGISHO CYA MWUKA KU BUZIMA BWACU
Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana. (1 Abakorinto 6:19‑20). Yesu ati: “Jyeweho naje kugira ngo babeho, babeho buzima bwinshi.” (Yohana 10:10). Imana yifuza ko abantu bayo babaho neza mu mubiri no mu mwuka (3 Yohana 1:2).
Iyi mirongo yose iratwibutsa ko kugengwa n'Umukiza biduhishurira imibereho myiza haba ku mubiri wacu no mu mubano tugirana n'Umwami wacu. Dukwiriye kubaho imibereho izi gufata icyemezo ku mibereho y'ubuzima bwacu.
Ntabwo dukwiye gutsindwa na baragira bate igihe turi mu Iteraniro cyangwa igihe duhaha amafunguro.
Umuntu wese akwiye kujya afata icyemezo nkuko Daniyeli na bagenzi be babigenje. Uguhitamo kwabo ntigushyirwa mubikorwa gusa mu gihe turi ahantu runaka ahubwo n'igihe turi mu ngo zacu; Iterambere ugeze haba ubwo rigusunikira kwangiza ubuzima bwawe kandi ubizi ubireba kandi ubihisemo. Kwifata birakwiye. Guhitamo Neza mu kumva no kwiyegurira kuyoborwa n'ijwi ry'umukiza bizafasha uwo wiyemeje guhitamo neza kugira Umubiri uzira umuze no kwagura umubano we n'IMANA.
Zirikana ko:
Ubuzima ari impano idasanzwe Imana yaduhaye. Kurya neza, kugira isuku no kwirinda ibiryo byangiza ni uguhimbaza Imana. Kwirinda ni uguharanira kubaho mu buryo buhaye Imana icyubahiro bitugeza ku ukugira Ubuzima bwiza.
KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA — Uwumva aya mabwiriza akayakurikiza, Imana imuha ubuzima bwiza bwo ku isi n’ubw’iteka ryose.
Comments
Andika igitekerezo cyawe.
Contact Us — Twandikire
Ohereza ubutumwa. Kanda "Send by Email".

0 Comments