UBUZIMA: INGARUKA ZIZANWA N'UBUSAMBANYI BWITIRIRWA UMUNEZERO

KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA — UBUZIMA (Ikigisho)

UBUZIMA: INGARUKA ZIBA KU MUNTU WIBWIRA KO IMIBONANO MPUZABITSINA ARI IGISUBIZO CY'UMUNEZERO WE

Sermon — KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA

UBUZIMA: INGARUKA ZIBA KU MUNTU WIBWIRA KO IMIBONANO MPUZABITSINA ARI IGISUBIZO CY'UMUNEZERO WE

Nshuti mu buzima bwa muntu, buri wese ahora ashakisha umunezero, agakora uko ashoboye ngo ahorane Amahoro. Hari abawushakira mu muryango wabo, mu mirimo bashinzwe, mu kwishimisha mu bindi bintu. Ariko nanone hariho abatekereza ko imibonano mpuzabitsina ari cyo gisubizo cy’ingenzi ku munezero wabo. Iyo iyi myumvire ifashe imizi muri bo, igira ingaruka zikomeye ku mubiri, ku bitekerezo, ku mibanire, no ku buzima bwo mu bya mwuka.

Bibiliya ivuga iti: Kuko aho umutungo wawe uri ari ho umutima wawe uzaba Matayo 6:21. Iyo umutima uhenebereye ku gitsina gusa, umutungo w'ubuzima ni ukuvuga umubiri n'ibindi ufite mu nshingano 95% cyangwa 100% ibyo bita agaciro mu buryo utatekerezaga.

1. Ingaruka ku mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutima

  • Kumva umunezero w’akanya gato: Umva Nshuti umunezero ubonerwa mu mibonano gusa ugahita ushira, nta mumaro, ni ukugusigira ubwigunge no kwicira urubanza no gasigara wumva wahindutse ubusa.
    "Ibyishimo by’abanyabyaha bimara akanya gato" Yobu 20:5.
  • Kubura icyerekezo cy’ubuzima: Uwatwawe n'Ubusambanyi; ntatuza muri we; Ibyo akora byose usanga biba kenshi bigamije gushaka uwo munezero, ugasanga rwose indi migambi iri gusubira inyuma ibyo yarafite mu nshingano bigasyigingira.
  • Umunaniro w’ubwonko: Ubwonko bwa bene uwo, kubera Ibyifuzo nkibyo bihora mu mutwe, bijyeraho bikamuzanira umushiha n’umutima mubi. Ibi kandi bigeraho bishwanisha n'abo babana n'Inshuti ze.

Ellen G. White yaranditse ati: "Icyifuzo cy’igitsina gishobora gufata intebe y’iteka mu mutima, kikagenga imitekerereze yose, maze umuntu akabura icyerekezo cy’Imana." (Ubutumwa ku Basore, p. 452)

2. Ingaruka ku mubiri

  • Indwara zandurira mu mibonano: HIV/SIDA, Hepatitis B, syphilis, gonorrhea n’izindi.
    "Uwirinda ubusambanyi arinda ubuzima bwe" (Imigani 6:32). Gutsinda kw'Intwari nyinshi byabanjirijwe no kwirinda irari ry'Ubusambanyi.
  • Umunaniro n’imbaraga nke: Imibonano ikabije itwara imbaraga nyinshi bikagira ingaruka k'Umubiri wiyeguriye icyo kibi.
  • Ibikomere n’ingaruka z’igihe kirekire: Nko gutwara inda itateguwe no guhungabana k’umubiri. Ibyo byose n'Ibindi usanga ari byo biherekeza uwihinduye imbata y'ikibi nk'icyo.

Ellen G. White avuga ati: "Ubusambanyi butwara imbaraga z’umubiri n’ubwenge, butuma umuntu ahinduka umunyantege nke mu ntekerezo no mu mubiri." (Mind, Character and Personality, Vol. 1, p. 222)

3. Ingaruka ku mibanire

  • Gusenya icyizere: Kubwo guhinduka umunyerari; bihindura umuntu kubaho adafite kwitegeka agasigara yumva ko Gucana inyuma, guhora ahinduranya abafatanyabikorwa ntacyo bitwaye ku wo bemeranije kubana. Ibi bikagira ingaruka mbi ku imibanire mu rukundo.
  • Kudashobora kubaka urukundo rw’ukuri: Uwabaswe n'iyi ngeso ntabwo agira Urukundo rw'Ukuri; Urukundo rwe ruza rugamije gushimisha Umubiri. Ibi bigahinduka igikomere ku rundi ruhande ku uwibwiraga ko abonye uwo bagiye gufatanya Urugendo rw'Ubuzima. Kenshi yibanda kubyo gushimisha umubiri kurusha iby’umutima.
  • Kwangirika kw’icyubahiro n’izina: Irari ry'Ubusambanyi uhereye kera kugeza n'uyu munsi; uwaruzwiho kubahwa no guca bugufi k'umuntu umugezeho wese arahirima akarambarara hasi agasigara aryanirwa inzara anasuzugurwa imbere ya buri wese. Gutsindwa kuri iyi ngingo bingana no guta umwambaro w'ubwiza wari wambariye kuryoshya ibirori ukisanga ugukuwemo mu ruhame rw'abo wazindukiye kwiyereka neza. Ni icyimwaro rwose; ni ukuri uwabyitaho yakwirinda Kubura agaciro mu muryango no mu bandi.

Bibiliya ivuga iti: Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, Abefeso 5:3

4. Ingaruka ku buzima bwo mu bya mwuka

  • Gutandukana n’Imana: Igishuko gitsinda satani yabonye ko akoresha agatsinda benshi ni Ubusambanyi, muri Bibiliya 1 Abakorinto 6:18-20 ivuga ko ubusambanyi ari icyaha gikomeye. Uwabwirinda yahinduka intwari mu nzego nyinshi. Kurimbuka kuri kugera kuri benshi batihannye kubera ko benshi mu bakaburiye abanyabyaha ngo bave mu byaha bamaze kugushwa n'Iyi ntwaro irimbura ya satani.
  • Gutakaza amahoro y’umutima: Nta mahoro nyakuri umuntu agira igihe atubahirije amategeko y’Imana.
    "Nta mahoro y'Abanyabyaha niko Uwiteka avuga" Yesaya 48:22.
  • Guhinduka ukaba imbata y’irari: Kwirundumurira muri iki cyaha bigeza aho biba ingeso mbi itoroshye kuva ku muntu.

Ellen G. White ati: "Satani akoresha irari ry’igitsina kurusha ikindi kintu cyose kugira ngo asenye imitima, imiryango n’itorero." (Adventist Home, p. 326)

5. Ingaruka mu buryo bw’igihe kirekire

  • Gutakaza amahirwe y’iterambere:
    Abakozi, Abanyeshuri, Abavugabutumwa benshi batakaje Amahirwe bari bafite kubera irari; nyuma yo gutakaza igihe cyagakozwemo ibyagirira umumaro umuntu ubwe n'Umuryango we; hiyongeraho no gutakaza Amafaranga n'Ibindi... Ingaruka z'ibyo byose ni uguhangayika kubw'ingaruka zo kubura iby'ingirakamaro.
  • Gucika intege mu buzima: Iyo adashoboye kubona umunezero yifuzaga, asigara yumva nta gaciro afite agatangira kubaho yigunze.
  • Kwangirika kw’umutima no gutaka icyizere: Iyo gutsinda kwe, gushingira ku ugukora Imibonano mpuzabitsina; bigera ubwo yumva yiyanze akaboho ameze nk'umwiyahuzi no kutagira ikizere cy'ahazaza. Kuba agaciro ke kose gashingiye ku bushobozi bwo gukora imibonano bimuhindukira isoooko y'amarira no kwicuza.

Bibiliya ivuga iti: abandi bazakangukira gukorwa n'isoni no gusuzugurwa iteka ryose. Daniyeli 12:2b.

Umwanzuro

Imibonano mpuzabitsina si ikibazo mu gihe ikorerwa mu murongo wemewe n’Imana hagati y’umugabo n’umugore bashyingiranywe mu rukundo rw’ukuri. Iyo ihinduwe isoko y’umunezero nyamukuru w'ikindi kintu, ihinduka umutego ushobora kwangiza byose: umubiri, umutima, umwuka Muyobozi n’ejo hazaza.

Umunezero nyakuri uboneka mu:

  1. Kubana n’Imana no kubaha amategeko yayo.
  2. Kugira intego z’ubuzima zubaka.
  3. Kubaka imibanire ifite ishingiro.

Yesaya 55:2 "Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho."

0 Comments