1. Gusobanukirwa ko turi Abagenzi ku Isi, Iwacu ari ukuba mu Uwiteka
Isi tuyinyuraho duhita nk’abanyuragendo. Ntitugahangayikishwe n’abacu bagenda kuko “hano tutahafite ibyatubeshaho iteka” – Abaheburayo 13:14.
Uwiteka azi byose kandi “urupfu rw’abakunzi b’Uwiteka rurahebuje imbere ye” – Zaburi 116:15.
Yesu yaravuze ati: “Ntimuhangayike… ngiye kubategurira aho muzaba” – Yohana 14:1-3.
2. Uwahisemo kwiringira Kristo aruhuka mu Mahoro
Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami kuko “baruhuka imirimo yabo n’imihati y’iyi si” – Ibyahishuwe 14:13.
Imana ibabikiye ubugingo buhoraho kuko “abakiranutsi bazabaho mu Mahoro” – Yesaya 57:1-2.
Pawulo yongeyeho ati: “Amahoro n’Umunezero bisendereye ku babana n’Umukiza” – 2 Abakorinto 5:8.
3. Ugutsinda Umubabaro Nyakuri ni Ukugirira Abandi Umumaro no Kwunga ubumwe na Yesu
Itsinzi yacu si ibintu tubona, ahubwo ni ukubana n’Umwami aduha imbaraga zo kuba ab’umumaro.
Yesu yaravuze ati: “Hahirwa uhitamo kuba muri Njye nanjye nkaba muri we” – Yohana 15:5.
Ni yo mpamvu “tutagomba kunanirwa gukora neza” – Abagalatiya 6:9.
Kandi “umucyo wacu ugomba kumurikira abandi” – Matayo 5:16.

0 Comments