Noheli Yageze, ESE TURITWA BANDE?

KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA

KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA

Kenshi usanga abantu bavuga ko uwizihiza Noheli (ku itariki ya 25 Ukuboza) aba ari umupagani. Bamwe bashyigikira ibi bifashishije umurongo wo muri Bibiliya:

📖 Zaburi 14:1
“Umupfapfa avugira mutima we ati: Nta Mana ibaho.”

Hari abavuga ko ijambo Noël rikomoka ku magambo:

  • NO → risobanura “oya” cyangwa “nta”
  • EL → rikomoka mu Giheburayo risobanura “Imana” (nk’uko riboneka mu magambo nka Elohim, El-Shaddai, El-Elyon)

Bityo bakavuga ko Noël bishobora gusobanura “nta Mana”. Nanone bagaragaza ko Yesu atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza.

Ibi byose nta kuri kuzwi neza kandi kudashidikanywaho. Ibyinshi ni imihango n’imigenzo yashyizweho n’abantu, buri tsinda rikagira uko ribisobanura n’uko ribibonamo inyungu.

Nk'Abadiventisti bari basanzwe bahakana iyi mihango ya Noheli, ariko mu mwaka ushize na bo batangiye kuyizihiza, ndetse batangira no kwigisha Abakristu uko bayizihiza nk’uko byatangajwe na Teddy (Ted) Wilson.

Buri muntu akwiye gukora icy’ukuri, kumva no kumvira Umwuka Wera uri muri we, kuko ibyo ari byo Umwami wacu ashaka.

📖 Yohana 4:23
“Ariko igihe kiraje, kandi kirasohoye, aho abasenga Data bamusenga mu mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka abamusenga batyo.”
📖 Abaroma 8:14 (Yera)
“Kuko abahanuzi b’Umwuka ari bo bana ba Mana.”
© 2025 KUMVA NO KUMVIRA BIRAKIZA

0 Comments